Print

Umutoza Arteta yagiriye inama ikomeye abayobozi b’ikipe ya Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2020 Yasuwe: 2460

Arsenal yaraye itsinze Wolves ibitego 2-0 ,mu mukino wari ukomeye cyane bituma igera ku mwanya wa 07 ku rutonde rw’agateganyo.

Umutoza Arteta yasabye ubuyobozi bwe kumujya inyuma bukamushakira abakinnyi bakomeye bo kumufasha kuzitwara neza mu mwaka w’imikino utaha nibura ikipe ikazasubira muri UEFA Champions League.

Arsenal irarushwa amanota 40 n’ikipe ya mbere Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka wa 2019/2020.

Arsenal iri inyuma y’amakipe nka Leicester, Sheffield United na Wolves muri shampiyona y’uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Arsenal yahisemo kugumana Pablo Mari na Cedric Soares ndetse yongerera amasezerano David kubera ko nta mafaranga yo gushora mu kugura abakinnyi bashya.

Bukayo Saka na Martinelli bongerewe amasezerano ariko iyi kipe iri gushaka uko yakongerera kapiteni Aubameyang.

Arteta yavuze ko ikipe ye ikeneye kugura abandi bakinnyi bakomeye kugira ngo mu mwaka utaha izabashe guhangana.

Yagize ati “Biragaragara ko Liverpool na Man City zikomeye cyane kandi uko zitwaye muri shampiyona mu myaka ishize birabigaragaza.

Ibintu birahinduka,reba ukuntu Liverpool yateye imbere mu myaka 4 ishize na United iragaragaza ko ikomeye cyane muri iyi minsi.Bafashe imyanzuro myiza.Leicester City na Wolves nabo barakomeye.

Bigiye kuba ihangana rikomeye ariko dukwiriye kugabanya ikinyuranyo.Kuri twebwe dukeneye guhindura ikintu kinini cyane.Ntabwo tuzi uko isoko rizagenda.Turi kuganira kugira ngo turebe icyo twakora.Ubu umbajije niba nifuza kugumana abakinnyi banjye beza nkazana n’abandi nakubwira ko aribyo bikwiriye.”

Arteta utazi neza niba ubuyobozi bwe buzamugurira abakinnyi bashya,yavuze ko agiye gukomeza kwihangana agategereza uko bizagenda.

Bivugwa ko Arteta yifuza cyane umukinnyi Thomas Partey na Dayo Upermecano kugira ngo baze kumufasha mu mwaka w’imikino utaha.