Print

Umuhinde wambara agapfukamunwa gakoze muri Zahabu gahagaze akayabo k’Amamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yavugishije benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2020 Yasuwe: 4750

Abahawe icyo kiraka mu minsi umunani bari barangije gukora ako gapfukamunwa kadasanzwe kandi gateye amabengeza, nk’uko uwo mugabo witwa Shankar Kurhade wo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Pune mu Buhinde abisobanura.

Yagize ati “Aka gapfukamunwa ntikaremereye, gapima amagarama 60 kandi gakoze mu buryo katambuza guhumeka.”

Ati “Nkambara nirinda Coronavirus, sinzi niba kazandida, ariko nkurikiza n’andi mabwiriza.”

Iyi nkuru yanditswe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) iravuga ko uwo mugabo w’imyaka 49 y’amavuko ngo akunda kugaragara kenshi yambaye imitako ikoze muri zahabu haba ku ntoki, mu ijosi no ku maboko, yose hamwe ipima ikilo.

Uyu mugabo usanzwe afite ikompanyi yubaka aho inganda zikorera (industrial sheds) avuga ko igitekerezo cyo gukoresha agapfukamunwa gakoze muri zahabu yakigize nyuma yo kubona mu itangazamakuru undi muntu wari wakoresheje agakoze muri ‘silver’ ifite agaciro kari munsi y’aka zahabu.

Ati “Iyo ndi mu nzira ngenda, abantu barantangarira, bamwe bakansaba ko twifotozanya.”