Print

Jose Mourinho yishimiye ko abakinnyi be bari bagiye kurwanira mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 4318

Ubwo igice cya mbere cy’uyu mukino cyari kirangiye,amashusho yagaragaje uyu munyezamu akaba na kapiteni wa Tottenham,Hugo Lloris ari gusunikana na rutahizamu Heung Min Son bituma bagenzi babo bahagoboka.

Amakuru avuga ko uyu munyezamu yarakajwe cyane no kuba uyu mukinnyi yatakazaga imipira ntaze gufasha bagenzi be ubwo babaga bugarijwe.

Jose Mourinho yabwiye Sky Sports ko uku gushyamirana ari kwiza mu ikipe kuko abakinnyi bibukiranya inshingano zabo gusa yishinja amakosa ko ariwe byaturutseho kuko ngo yasabye abakinnyi be kujya bakeburana mu kibuga.

Yagize ati “Ni byiza.Mu by’ukuri n’umusaruro waturutse mu nama duheruka kugirana.Ushaka kugira uwo unenga kuri biriya yaba njyewe.Nanenze bikomeye abakinnyi banjye kubera ko batajyaga banengana bo ubwabo.Nabasabye kwishyiraho igitutu no kugishyira kuri bagenzi babo.

Nabasabye kujya bahamagara bagenzi babo bakabibutsa umwuka w’ikipe wo gukorera hamwe ariyo mpamvu ibyabaye nyuma y’igice cya mbere aho umusore mwiza buri wese akunda Son,ukorera cyane ikipe yibutswaga na kapiteni ko agomba kongera umusaruro.

Ntabwo nzi neza niba habaye gusunikana gusa icyo nishimira n’ugukura kuri mu ikipe kuko kugira ngo ikipe ikure ari uko buri mukinnyi asaba mugenzi we kwitanga kurushaho.”

Aba bakinnyi bombi basanzwe bafite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga bari bagiye kurwana gusa bagenzi babo barimo Giovani Lo Celso, Harry Winks na Moussa Sissoko barahagoboka babajya hagati.

Kapiteni Hugo Lloris yabwiye abanyamakuru ko nta kibazo afitanye na Son ahubwo ngo ibyabaye hagati yabo ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru ndetse nyuma y’umukino bahoberanye bishimira intsinzi ikomeye bakuye kuri Everton yabagoye