Print

Umupolisikazi yarashe umugabo we amuziza ko yanze kumwitaba kuri Telefoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 5284

Uyu mupolisikazi w’imyaka 35 ufungiye ku biro bya polisi bya Kondele mu ntara ya Kisumu yabanaga n’umugabo we mu nzu bakodeshaga hafi y’ibi biro bya polisi.

Umuvugizi wa Polisi ya Kisumu, Ranson Lolmodol,yavuze ko uyu mugore yagiye ku biro bya polisi afata imbunda ya AK 47 arayitahana kugira ngo aze kurasa uyu mugabo.

Uyu mupolisikazi ngo yahise atangira gutera ubwoba umugabo we,amubwira ko aramwica mbere y’uko nawe yiyica.

Uyu mupolisikazi yahise arasa uyu mugabo we amasasu 2 amufata ibumoso ku mutwe we ariko aramukomeretsa ntiyamwica.

Uku kurasa kwahise gutuma abaturanyi b’uyu muryango bahurur bajya kureba ikiri kubera mu rugo rw’uyu mupolisikazi.

Uyu mugore ngo yahise ahindukira arasa abantu bari bahuruye baje gutabara bituma umugabo we abona uko yihisha.Nta muntu wishwe n’amasasu uyu mugore yarashe.

Uyu mugore amaze gukora amahano yahise afata iyi mbunda ayijyana ku biro bya polisi arangije ahita ahunga.

Uyu mugabo warashwe wari umuganga mu bitaro byigenga yahise ajyanwa mu bitaro bya Kisumu County Hospital aravurwa arakira.

Raporo yatanzwe na Polisi ivuga ko uyu mugore yariye karungu kubera ko umugabo we w’imyaka 28 yangaga kumwitaba kuri telefoni.

Uyu mupolisikazi kandi ngo yashinjaga umugabo we kumuca inyuma agasambanya umukozi kuko ngo yari aherutse kumuha amashilingi 50 yo kurya atabanje kumubaza.

Uyu mugabo n’umugore bari bamaze imyaka 3 babana ndetse ngo bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Uyu mupolisikazi yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ubwo yageragezaga gutaha mu rugo rwe ndetse agiye gukorerwa Idosiye.Polisi yavuze ko uyu mugabo ameze neza ndetse yasezerewe mu bitaro.