Print

Umugabo yambaye ijipo ngufi n’imisatsi y’abakobwa kugira ngo asambanye umukobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 8741

Kuri Uyu wa Kabiri nibwo uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo kwiyoberanya yarangiza agafata ku ngufu umukobwa w’umwangavu.

Mark Brown yahakanye ko ariwe wagaragaye muri ayo mashusho yambaye nk’umugore yarangiza akiruka ku mukobwa yifuzaga gusambanya.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yiyambitse iyi myenda y’abagore arangije asohoka mu rugo rwe ahita yiruka kuri uyu mukobwa wari hafi aho.

Uyu mugabo yari yambaye imisatsi y’umweru yirukanka kuri uyu mukobwa ahantu hareshya na metero 500 kugeza amufashe muri Nzeri 2020 nkuko umushinjacyaha yavuze.

Umuvugizi wa Polisi mu Bwongereza yagize ati “Uwahohotewe wari mu myaka y’ubwangavu ntiyamenye niba hari umukurikiye kugeza ubwo Brown yamufashe ku rutugu.Yagiye guhindukira uyu mugabo ahita amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa yagerageje kumusunika anamuvugiriza induru ariko byarangiye amujugunye hasi.Yakomeje kuvuza induru ariko acika intege.”

Uyu mugabo abajijwe kuri aya mashusho yafashwe na CCTV yambaye imyenda y’abagore na polisi,yavuze ko yaguze iyo myenda mu rwego rwo kwiyoberanya ngo ajye mu kirori.

Uyu Brown ukomoka ahitwa Newington Green mu majyaruguru ya London, yashinjwe ibi byaha byo gusambanya uyu mukobwa ndetse urukiko ngo ruzasoma urubanza rwe kuwa 14 Kanama2020.


Comments

8 July 2020

Ubuse ko ndeba itariki yari itaragera Koko ubwo ntimudupfunyikiye muri nzeri 2020 ????