Print

Guverineri Gatabazi yavuze akari ku mutima nyuma yo gusubizwa ku mirimo ye na Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2020 Yasuwe: 3014

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020,nibwo Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko Perezida wa Repubulika yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na ho Kayitesi Alice wari usanzwe ari Meya wa Kamonyi,agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Nyuma yo gusubizwa ku nshingano ze Gatabazi yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira ikizere. Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. Imana ibahe umugisha.”

Yakomeje agira ati: “ Nyakubahwa Perezida nkomeje kubashimira wowe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ku kizere mukomeje kungirira. Nturi umuyobozi gusa ahubwo uri n’urugero rwiza rw’intwari mu rukundo, kwicisha bugufi, kutikubira ukaba n’umugabo uzirikana abantu bose. Utitaye ku buryo duhora tugutenguha, ntuhwema kutugira abagabo n’abagore b’abaciro. Mbijeje, Nyakubahwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ko nzakomeza kuba indahemuka. Uyu mwanzuro mwafashe werekana UBUDASA bwanyu mu miyoborere.”

Mu Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuwa 25/5/2020 ryemeje ko “Perezida wa Repubulika” yabaye ahagaritse ku myanya yabo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianey “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Nyuma y’iperereza,Gatabazi JMV yasubijwe ku mirimo ye naho Gasana we asimbuzwa madamu Kayitesi wari usanzwe ari Meya w’akarere ka Kamonyi.

Madamu Kayitesi nawe yashimiye Nyakubahwa perezida Kagame icyizere yagiriwe ndetse anizeza Perezida Kagame ko azakorana umurava inshingano yahawe.