Print

Papa wa Diamond yamusabye gushyira hasi umupira akava mu mikino arimo

Yanditwe na: Martin Munezero 8 July 2020 Yasuwe: 3628

Ibi Abdul Juma yabitangarije SNS yo muri Tanzania, aho avuga ko umuhungu we akwiye gutuza, ngo na we arimo kumusengera. Yagize ati:

Yagakwiye kwitonda agahagarika imikino arimo yirirwa akina. Ndasenga Imana ngo izamuhe umugore yishimiye azamurongore kuko yamaze gukura.

Avuga ko abona igihe kigeze ngo uyu muhanzi atere ikirenge mu cya mugenzi we Ali Kiba wamaze gukora ubukwe. Yagize ati:

Ali Kiba we yamaze gukora ubukwe ubu ari ku murongo. Diamond na we akwiye kwishyira ku murongo akareka ibindi bintu byo ku Isi. Sinumva ikibazo afite.

Diamond Platnumz wagiye anyura mu nkundo n’abakobwa batandukanye barimo Wema Sepetu, ndetse akabyarana Zari Hassan, Hamisa Mobeto na Tanasha Donna, aho muri rusange amaze kubyara abana 4 bose barimo babiri yabyaranye na Zari, Hamisa Mobeto umwe na Tanasha umwe.


Comments

rwamanyege 9 July 2020

Aba Stars benshi banga KURONGORA officially kubera ko baba bashaka gukomeza "kwinezeza" mu nkumi.Uzarebe niyo barongoye baratandukana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.