Print

Iby’umusore wanyatse ifoto y’ibanga,Kuba mwiza ntibivuga kwiyandarika-Ibitekerezo bya Adeline

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 9 July 2020 Yasuwe: 18937

Ni mu kiganiro yagiranye na Umuryango ubwo twamubazaga ubutumwa yakiriye kuva yakoresha imbuga nkoranyambaga bukamubabaza,atubwira ko yababajwe n’uwamwandikiye amusaba ifoto y’ubwambure bwe.

Yagize ati” Ku rukubuga rwa Instagram ubwo navuganaga n’umugabo w’umuzungu twaraganiriye tugeze aho arambwira ngo nifotore ikibuno nambaye ubusa mwoherereze. Icyo gihe byanteye isoni biranambabaza cyane”.
Yakomeje anenga n’abakundana basabana amafoto bambaye ubusa avuga ko urwo nta rukundo ruba rurimo.

Umunyamakuru wa Umuryango yakomeje amubaza uko abona abaryamana batarabana, avuga ko biterwa n’imico y’umuntu cyangwa se ibyo bumvikanye.

Mignone utinya icyaha cy’ubusambanyi avuga ko kuri we atabikora kabone n’ubwo uwo bakundana yamubwira ko nibataryamana biratuma urukundo rwabo rugera ku iherezo.

REBA HASI IKIGANIRO TWAGIRANYE