Print

Abarinda Perezida Kenyatta basabwe kurekera gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditwe na: Martin Munezero 9 July 2020 Yasuwe: 2975

George Kerara, mu nyandiko yandikiye abagize itsinda ayobora bose, ababuza gukoresha ibiyobyabwenge bya khat aribyo miraa na muguka mu nkambi zose no mu biro by’akazi.

Kerara yavuze ko iki gikorwa kigamije kurinda abagize iryo tsinda, imiryango yabo, ndetse n’abayobozi ba leta barinda, ati:

Nyamuneka mumenyeshejwe ko byagaragaye muri ibi biro ko impungenge ko guhekenya miraa na Muguka bitera ingaruka nyinshi z’ubuzima ku bakozi bacu ndetse n’imiryango yabo.

Kubera iyo mpamvu, guhera uyu munsi ku munsi w’iri menyekanisha, nta bakozi baherekeza perezida cyangwa abasivili baba mu nkambi bemerewe guhekenya miraa cyangwa muguka mu nkambi cyangwa aho bakorera.

Abenshi mu barinzi ba Perezida baba mu kigo cya Leta cyagaragayeho ubwandu bwinshi bwaa Covid19.

Miraa yavuzweho gutanga ubwororokere bwa Covid-19 dore ko umusaruro wayo uba watoranijwe kandi ugatangwa n’intoki kandi akenshi ukoreshwa nitsinda ryabantu baca intege amabwiriza n’ubwirinzi byatanzwe n’inzobere mu by’ubuzima.