Print

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 bishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo n’abafashwe bigisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2020 Yasuwe: 2695

Muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus,hari bamwe bakomeje kwica nkana aya mabwiriza biganjemo abasengera mu kivunge,abatinda gutaha mu ngo zabo,abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi.

Aba bantu berekanwe kuri uyu wa Gatanu biyongereyeho abandi bantu 15 bafatiwe ku Kimisagara mu karere ka nyarugenge bari kunywera ikigaga mu kabari bifungiranye gusa harimo bamwe bari basinze bavuga ururimi rudasohoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera arasaba abantu bose kwirinda kuba nyirabayazana mu gukwirakwiza icyorezo, kuko urenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus wese azajya ahanwa bikomeye.