Print

Padiri Rebero waherukaga kubivamo yahise akora ubukwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2020 Yasuwe: 5718

Rebero Jean Damascène wahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2020.

Yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020 mu Murenge wa Tumba. Umuhango witabiriwe na bake mu nshuti ze gusa mu mafoto nta mugenzi we mu basaseridoti wigeze ugaragaramo.

Padiri Rebero yari Umupadiri wa 1042 ku rutonde rw’abapadiri bose b’Abanyarwanda, yasezeranye gukorera Imana nk’Umusaseridoti iteka mu 2011. Ubu afite imyaka 37.

Uyu mugabo akoze ubukwe akimara kuva mu gipadiri nyuma y’uko mu mwaka wa 2019 mugenzi we witwa Nambajimana wahoze ari umupadiri muri Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.


SOURCE: ISIMBI.RW