Print

Nyanza: Umusore yasanzwe mu ishyamba ry’Abapadiri yishwe urubozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2020 Yasuwe: 3723

Abaturage nibo babonye umurambo we mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Marende mu Kagari ka Kirambi.

Abaturage bakimara kumubona batabaje ubuyobozi buhageze busanga uwo musore afite ibikomere yatemwe ijozi ryenda kuvaho.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominiqwe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uwo musore w’imyaka 17 y’amavuko barumenye bakaba bahise batangira iperereza.

Ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo tumenye abamwishe, turacyakomeza kubashakisha.”

Yavuze ko uwo musore yari asanzwe acukura amabuye y’agaciro ariko abikora mu buryo budakurikije amategeko bikaba bikekwa ko abamwishe bari bafite n’umugambi wo kumwambura amafaranga.

Mundanikure yari asanzwe abana na nyirakuru mu Mudugudu wa Marende aho yiciwe.

Umurambo we wajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Muri iryo shyamba yiciwemo haherutse kwicirwa undi musore mu byumweru bitatu bishize.

Source: IGIHE