Ubu bukwe bukaba bwabereye Entebbe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 , bwitabiriwe n’abantu 14 barimo Perezida Museveni n’umufasha we.
Arch Bishop Steven Kazimba Mugalu niwe wasezeranyije aba bageni bari bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Nyuma yo kwitabira ubu bukwe nyakubahwa Museveni yashyize hanze ubutumwa busobanura icyo ubukwe nyakuri aricyo.
Yagize ati “Mama Janet nanjye twitabiriye ubukwe bwa mubyara wanjye Phiona Akoragyen’umugabo we Herbert Kihanda, I Entebbe kuwa Gatandatu.
Se wa Phiona witwagaEriya Riisi, yari umuvandimwe wa data Amos Kaguta. Herbert n’umwana wa nyakwigendera Cosmas Mbagaya na Edida Katendwa Kasharu.
Ndashimira Archbishop Steven Kazimba kuba yayoboye uwo muhango witabiriwe n’abashyitsi 14 gusa.Nkuko nabivuze mbere,icy’ingenzi mu muhango w’ubukwe n’amasezerano yanyu n’Imana ndetse n’imbere y’amategeko,ntabwo aria bantu benshi babwitabiriye.Nifurije uyu muryango umugisha.”
Ubu bukwe bwakozwe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nko kwambaru udupfukamunwa,guhana intera,n’ibindi.