Print

APR FC igiye kurekura abakinnyi barimo Sugira Ernest

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2020 Yasuwe: 3424

Umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre yabwiye urubuga rwa APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020 ko Sugira Ernest na Nkomezi Alex babahaye uburenganzi bwo kwishakira andi makipe.

Yagize ati: ”Nibyo koko Sugira na Nkomezi twabahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe bakwerekezamo, ariko ikipe yagira uwo ishaka muri abo basore babiri igomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC kuko abo bombi tugifitanye amasezerano.”

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yanyomoje amakuru yavugwaga ko Itangishaka Blaise na Nizeyimana Djuma baba nabo umwaka utaha w’imikino bazaba batakibarizwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ati: ”Ayo makuru siyo pe kuko Djuma yaje afite imvune bituma atabasha kubona amahirwe yo gukina ariko ubu ameze neza kimwe na Blaise nawe nibwo agikira imvune rero ntabwo wabasezerera ubashinja umusaruro mucye kandi bataragize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune.”

Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre kandi yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko ikipe imeze neza kandi yiteguye kuko abakinnyi bakora imyitozo baba bahawe n’umutoza buri wese ku giti cye kandi anemeza ko biteguye kuzitwara neza umwaka utaha w’imikino.