Print

RIB yataye muri yombi abagabo 3 bakekwaho kwica umwana w’imyaka 17 I Nyanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2020 Yasuwe: 3582

Uyu Mundanikure Léo wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, bamusanze mu ishyamba rya Paruwasi Gatolika ya Kirambi riherereye mu Mudugudu wa Marende, Akagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, yishwe atemwe ijosi.

Abaturage nibo babonye umurambo w’uyu mwana mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Marende mu Kagari ka Kirambi.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire Dominique Bahorera yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’uko aba bagabo batatu batawe muri yombi ari ukuri.

Ati: “Abo bantu batatu bari basangiye mu kabari na nyakwigendera bazi ko yagurishije amabuye y’agaciro bamwizeza ko bamuherekeza bakamugeza iwabo ariko ntibabikora.”

Nyuma y’ urupfu rw’uyu Mundanikure,Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominiqwe,yabwiye itangazamakuru ko batangiye iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye abamwishe.

Bahorera yavuze ko abafashwe bose bafungiwe kuri station ya RIB iri ku Murenge Busasamana mu Karere ka Nyanza.