Print

Amafoto y’abagize Wasafi yashyizwe hanze hatarimo Rayvanny yateje ururondogoro

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2020 Yasuwe: 1889

Hashize igihe umuhanzi Rayvanny asa n’uca amarenga ko ari gusezera bucece muri WCB kuko atakigaragara cyane hafi ya Diamond nk’uko byahoze mbere.

Mu ifoto Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram,Rayvanny ni we muhanzi rukumbi waburagamo, na cyo kikaba ikindi ikimenyetso kugaragaza ko uyu muhanzi ashobora kuba atakiri kumwe n’iri tsinda.

Indi mpamvu nuko Rayvanny yasibye WCB kuri bio ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha ndetse akaba yarigeze no gusiba ’posts’ zose za WCB ku rukuta rwe rwa Instagram. Ibi hamwe n’izindi mpamvu na byo bitanga ishusho y’umubano hagati ye na WCB, ko Rayvany ashobora kuba ari mu nzira ikurikira harmonize.

Juma Lokole, inshuti ya Diamond ya hafi, aherutse kwibasira umugore wa Rayvanny, Fahyma, kuri Instagram gusa Rayvanny nta byinshi yabivuzeho mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye kuri Harmonize na we byamubaho.

Rayvanny ntaratangaza niba hari gahunda afite yo kuva muri WCB, ndetse na Diamond ntacyo arabivugaho gusa amakuru ahari araca amarenga ko ugutandukana gushoboka.