Print

FIFA yatangaje gahunda y’igikombe cy’isi 2022 kizaba mu mpera z’umwaka hakaba n’imikino 4 ku munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 5264

FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba,saa kumi uwa kabiri,uwa 3 saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar [ 1pm, 4pm, 7pm and 10pm].

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.Ikipe izarusha izindi izizihiza Noheri no gusoza umwaka mu byishimo bikomeye.

Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.Iyi mikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.

Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.Tombola y’amatsinda izaba muri Werurwe 2020.


Stade ya Al Bayt stadium izaberaho umukino ufungura


Comments

sindayigaya pacifique 1 December 2022

Niyihe kipe ihabwa amahirwe mugikombe cyisi


TUYIZERE Jean de Dieu 19 November 2022

Mutubwire udushya turi mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru


kanzuraheba theojen 3 November 2022

ndumva izaba igihe gito pe


Niyomukiza Desire 30 October 2022

Ese Canal izerekana igikombe cy’ isi?
2022


Imanishimwe Aime 30 March 2022

Mutubwire abakinnyi natumiwe kumigabane itandukanye naho nabuka namakipe bakinamo