Print

Umugabo yavunitse igitsina ari gutera akabariro bitera ubwoba umuganga we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2020 Yasuwe: 11989

Uyu mugabo w’umunyabyago yavunitse iki gitsina ubwo yashakaga kwemeza umugore bari bararanye saa kumi n’imwe z’igitondo.

Uyu mugabo yangiritse bikomeye ndetse n’amafoto yashyizwe hanze yagaragaje bari kumudoda iki gitsina mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Umuganga wadoze uyu mugabo yagize ati “Bamwe mu bagabo bakunze kugira ibibazo iyo bashaka kwemeza bikabije abagore babo mu gihe cyo gutera akabariro.

Imvune zimwe zishobora kuba zoroshye ariko hari abavunika bikomeye bikaba ngombwa ko babagwa kugira ngo hasanwe ibyangiritse.

Igitsina kirigonda kikavunika mu gihe cyo gutera akabariro.Bishobora kubaho igihe umuntu yituye hasi cyafashe umurego,cyangwa agakora impanuka y’imodoka,kwikinisha bikabije cyane n’ibindi.”

Uyu muganga avuga kuri uyu mugabo wavunitse igitsina yagize ati “Byabaye ku cyumweru saa kumi n’imwe za mu gitondo muri Hoteli.Uwo mugabo yateye akabariro n’imbaraga nyinshi ashaka kwemeza umukunzi we,igitsina cye cyarayobye kijomba ku ruhande kiravunika.Ikintu yumvise n’uburibwe igitsina cye cyigonze.

Umugore wari umuri hejuru niwe watumye ibyo byose biba.Ntabwo azongera gutera akabariro neza.

Ubuzima ntiburangirira mu gutera akabariro.Abagabo bamwe bataye umutwe bumva ko gutera akabariro ari ugukoresha imbaraga z’umurengera nkaho hari igikombe bari guhatanira.”


Comments

Jackson 19 July 2020

Yihangane uwo muvandimwe ariko ubutaha ajye yitonda kuko uwo ni umurimo utarangira.