Print

Umugabo Yafashwe ari kwiba yiyambariye imyenda ya polisi y’u Rwanda iriho inyenyeri 2

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2020 Yasuwe: 3589

Nsengiyumva Abassi asanzwe abarizwa mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Gatarama, Umurenge wa Kigina muri aka Karere. Abaturage bemeza ko ari umujura ruharwa.

Amakuru agera kuri bwiza.com dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamugari.

Mu gipolisi cy’u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri ku ntugu zombi, aba afite ipeti rya Inspector of Police. Iri kandi ni ipeti rya kabiri mu yahabwa abofisiye, ribanzirizwa n’irya Assistant Inspector of Police, AIP.