Print

Nsabimana Innocent yakoreye ibya mfura mbi umugore we Uwimana Odette amumenaho isafuriya y’ibiryo bishyushye mu mutwe

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2020 Yasuwe: 4268

Nsabimana Innocent yari avuye ku kabari yasinze, icyo gihe yari na mugenzi we basangiye inzoga wageze muri urwo rugo abwira Uwimana Odette ko amuzaniye umugabo we. Icyo gihe ngo umugore yaramushimiye ariko amusaba gutaha kuko uwo mugabo na Nsabimana batezaga imvururu.

Uwo mugabo ntabwo yishimiye kumva umugore amusaba gutaha kuko yabifashe nk’agasuzuguro, ni ko gufatana na Uwimana bararwana. Ati:

Numva umugabo ampaye urushyi, tuba turafatanye, abantu baradukiza.

N’uburakari bwinshi, Nsabimana Innocent wabonaga ko bamusuzuguriye mugenzi we, yahise yinjira mu nzu. Uwimana Odette ati:

Amenagura ibyombo byose, arasohoka, asohora amafurusheti ngo aje kunjombagura, n’ibyuma atangiye kubyegura.

Hanyuma Uwimana yagiye kureba teremusi (thermos) kugira ngo Nsabimana atayimena, niko yamufashe, na we bararwana. Byageze aho Nsabimana ajya gufata isafuriya yatogoteraga ku mbabura, maze ayicurika ku mutwe w’uyu mugore we, bimutwika mu mutwe no mu maso.

Umuryango wa Nsabimana na Uwimana uhoramo amakimbirane aterwa n’ubusinzi bw’umugabo nk’uko abaturanyi babitangarije TV1 dukesha iyi nkuru. Ibi bishimangirwa kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace.

Gitifu Mukandori yemeza ko Uwimana yari asanzwe ahohoterwa ariko ntabivuge kuko yabifataga nk’ibyoroshye. Gusa byageze kuri uru rwego, atanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Nsabimana na we akaba yaramaze gutabwa muri yombi.