Print

Umugore yarokotse by’igitangaza igiti cyamugwiriye ubwo yarimo kota izuba hafi ya Pisine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2020 Yasuwe: 5260

Amashusho yakwirakwiriye hirya no hino,yagaragaje uyu mugore wari umaze koga yicaye hafi ya pisine yo mu rugo rwe hanyuma igiti kinini gituruka inyuma ye aracyumva arahunga cyitura ku ntebe yari yicayeho.

Umwe mu bana b’uyu mugore wari hafi aho yumvikanye mu mashusho avuga cyane ati “Iruka,iruka mama!”.

Uyu mugore utuye ahitwa Alpharetta muri Georgia mu gihugu cya USA,yumviye umuburo hakiri kare yirukanka yegera imbere iki giti kigwa neza aho yari yicaye.

Iki giti nta mashami cyari gifite ndetse mu mafoto yafashwe yagaragaje iki giti cyaratangiye kuvunguka nk’icyari gishaje cyane.

Uyu mugore yumvikanye mu mashusho ashima Imana ati ‘Mana yanjye we nari mpfuye.”

Umwana we yahise ava mu mazi ahita aza kumubaza ati “Umeze neza?.

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru Viral Hog ati “Nari nicaye kuri Pisine nduhuka ndi gusoma igitabo ndetse ndi kureba uko abana banjye barimo koga.Ubwo numvaga igiti kiri kuvunika,umwana wanjye yahise asakuza ati “Hunga”.Nahise niruka mva ku ntebe nari nicayeho mbere y’uko igiti kinini cyane kigwa neza aho nari nicaye.