Print

MINALOC yatangaje amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azagenga insengero zigiye kongera gufungura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 1525

Muri aya mabwiriza,MINALOC yavuze ibyemewe gukorwa mu rusengero ndetse ibnibutsa ibibujijwe birimo kudahererekanya ibikoresho bitandukanye mu rusengero,gutura hakoreshejwe Mobile Money,kuba abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero n’ibindi.

AMABWIRIZA YA MINALOC

MINALOC yavuze ko insengero zose zizafungurwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

Mu bice biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, insengero ntizigomba gufungurwa.

Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Abakira amaturo y’ibitari amafaranga, hateganywa ahantu hihariye bizashyirwa mbere yo gusenga kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Igaburo ryera/guhazwa biremewe ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uhazwa, uhaza ndetse n’abasangira igaburo ryera bagomba kubanza gukaraba neza. Bagomba kandi kwirinda guhererekanya cyangwa gusangirira ku bikoresho bikoreshwa muri icyo gikorwa. Aho bitabangamiye imyemerere, hakoreshwa uburyo bwo kwihereza (self-service) mu gusangira igaburo ryera.

Abakorerabushake bahuguwe bafasha mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus bagomba kuba bari ku rusengero igihe cyose hari igikorwa cyahabereye, kandi bafite ikibaranga.

Kuri buri rusengero hagomba kugaragara umubare ntarengwa w’abakwiye kurusengeramo muri iki gihe cya Covid-19, ukamanikwa ahagaragara.

Gahunda yo gusenga (iminsi n’amasaha), igomba kumanikwa ku rusengero ahagaragara kandi ikamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo buzabashe gukurikirana no kugenzura.

Ibibujijwe

Gukoranaho, guhoberana, guhana ibiganza birabujijwe

Birabujijwe kuramukanya cyangwa kwegerana cyane (metero imwe) mbere na nyuma yo gusenga.

Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi (Micro-phone), ibitabo n’ibindi ntabwo byemewe.

Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro.

Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe.

Birabujijwe kujya mu nsengero mu masaha abantu batemerewe kugenda (curfew).