Print

Rusizi:Umugabo ufite urugo bamufatiye mu rugo rw’abaturanyi asambanya umukobwa waho bamusinyisha amafaranga Miliyoni yo kumukwa

Yanditwe na: Martin Munezero 19 July 2020 Yasuwe: 16141

Uyu muyobozi w’Umudugudu avuga ko bahise bitabaza izindi nzego zirimo n’iz’ubutabera ngo zinjire muri iki kibazo “Kuko ntabwo twakomeza kurebera ngo ihohoterwa ryo mu ngo rikomeze kubaho kuko uyu mugabo asanganywe urundi rugo akaba afite umugore n’abana.”

Uyu mukobwa uvuga ko yasambanyijwe ufite imyaka 22, avuga ko adasanzwe aziranye n’uyu mugabo wamusambanyije ahubwo ko ejo yaje avuga ko ashaka nyiri uru rugo [Bita Papa Naome] akamusaba gukingura ubundi akamurwanya, birangira amusambanyije ngo kuko yabanje kumurwanya ariko akamurusha intege.

Bizabavu Aphrodice nyiri uru rugo, avuga ko ku mugoroba w’ejo we n’umugore we bari bagiye mu kazi basanzwe bakora k’ijoro ariko we akaza kugaruka gutora icyo yari yibagiwe agasanga uriya mugabo ari gusambanya uyu mukobwa usanzwe ari muramukazi we.

Ati “Ntitwabyihereranye twahise duhamagara abavandimwe n’abayobozi barahagera.”

Uyu uvugwaho gusambanya uriya mukobwa we ntabihakana, gusa avuga ko we n’uriya mukobwa babikoze ku bwumvikane ndetse ko atari ubwa mbere baryamanye.

Uyu mugabo avuga ko ahubwo ari we wahohotewe kuko yakubiswe ndetse agasinyishywa amasezerano ko azatanga Miliyoni 1 Frw yo gukwa uriya mukobwa.


Comments

Mbonyineza 22 July 2020

Hagomba kugaragaramo ubushishozi bwinshi mugukemura icyo kibazo ,ushobora gusanga harimo akagambane kugirango bakureho uwo umugabo amafaranga.


Dany 19 July 2020

Roger ndabona ushobora kuba ufite ikibazo cyokubona neza kuko hano banditse Rusizi


Roger 19 July 2020

Ku Museke bo baravuga ko byabereye Rusizi hano ngo ni ku Musanze. Dufate iki?