Print

Gicumbi :Imodoka ya RITCO yakoze impanuka igwa mu mugezi Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2020 Yasuwe: 7983

Iyi modoka yari ivuye mu karere ka Gatsibo ahitwa Ngarama yageze muri aka gace ikurikiye ikamyo yari imaze kuvoma amazi mu mugezi witwa Warufu iri kuzamuka umusozi iranyerera isubira inyuma niko kugwa muri uyu mugezi.

Uwari ahabereye impanuka yabwiye Umuryango ati “Imodoka ya RITCO yakore impanuka mu kagari ka Cyandaro.Imodoka itwara amazi yari imaze kuvoma amazi ku mugezi witwa Warufu,izamutse kubera amazi yari yuzuye ameneka mu muhanda hanyuma iyi RITCO yari iyikurikiye ivuye I Gatsibo muri za Ngarama igerageje kuzamuka muri uyu muhanda wari wamenetsemo amazi iranyerera isubira inyuma,shoferi aragerageza ariko biranga iragenda yikubita mu mugezi.

Uwaduhaye amakuru wari aho iyi mpanuka yabereye,yatubwiye ko nta muntu n’umwe wapfiriye muri iyi mpanuka ndetse nta n’uwakomeretse gusa yemeje ko bamwe mu bari bayirimo bamwe bahise bahungabana.

Yatubwiye ko ubutabazi butahise buhagera ari abaturage baho hafi bagerageje gutabara abagenzi bari muri iyi modoka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruvune,Ngenzahumuremyi Theoneste,yabwiye Umuryango ko iyo mpanuka yabaye saa 09:01 ku gasozi ka Cyandaro aho bari gukora umuhanda BASE-Nyagatare.

Yagize ati "Iyo mpanuka yabaye saa 09:01.imodoka yabuze imbaraga iri kuzamuka agasozi ka Cyandaro ahari kubakwa umuhanda Base-Nyagatare,isubira inyuma igwa mu mugezi wa Warufu.Abarimo bavuyemo amahoro nta wagize ikibazo nubwo aho yaguye hari hahanamye cyane."

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’akagari SEDO yatubwiye ko kompanyi ya RITCO yahise yohereza indi imodoka itwara aba bagenzi ubu hategerejwe imashini ikura iyi modoka mu mugezi.



Comments

19 July 2020

Umugezi witwa Warufu