Print

Jambo Jean Claude nta maboko afite ariko afite umugore yishimira w’umuhanzikazi bakaba baranabyaranye umwana w’igitangaza[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 July 2020 Yasuwe: 4099

Jambo Jean Claude akaba hashize imyaka itanu ashakanye na Nyiraniringiyimana Betty usanzwe uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana,ndetse bakaba bamaze kubyarana abana babiri,umwana wabo w’imfura akaba afite imyaka ine.

Jambo n’umufasha we baganira n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,bahishuye byinshi ku buzima bwabo,birimo no kuba ari abakirisitu mu idini rya ADEPR aho umufasha wa Jambo aririmba muri Korali naho jambo akaba ari umuvugabutumwa,banerekanye umwana wabo wa kabiri babyaye ushimishije cyane.

Uyu mufasha wa Jambo uzwi ku izina rya Betty akaba umuhanzikazi w’indirimbo zaririmbiwe Imana ndetse n’umuririmbyi muri Korali y’itorero rya ADEPR mu Cyahafi,yavuze ko kuba yarahuye na Jambo bakabana ari Imana yabikoze kuko ngo no mu indirimbo zigera ku icumi afite inyinshi ariwe uzimufashamo kuzihimba.

REBA HASI IKIGANIRO KIRAMBUYE JAMBO UDAFITE AMABOKO NA BETTY UMUFASHA WE BAGIRANYE NA ’VIPI Rwanda’:





Comments

munyemana 20 July 2020

Iyi nkuru iratwubatse cyane.Ubundi abantu bamugaye ntibapfa kubona abagore.Ariko nkuko Yesaya 35:5,6 havuga,abantu bose bamugaye bazongera babe bazima mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Kugirango tuzabe muli iyo paradizo,tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Nicyo Imana idusaba.