Print

Umugabo yakuriyeho amafaranga y’ubukode abapangayi be 15 kubera COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2020 Yasuwe: 3307

Leta z’ibihugu nyinshi ziri kugerageza uburyo bwo gufasha abaturage bazo muri ibi bihe bikomeye, gusa hari abantu ku giti cyabo nabo bashyiraho akabo mu gufasha abandi.

Bwana Munene, afite abapangayi 15 bakodesha inzu ze, ubu yabasoneye ubukode bw’amezi ane ndetse abadafite ibiribwa muri bo babikeneye cyane arabibaha.

Yabwiye BBC ati: "Maranye igihe kinini n’abapangayi banjye, benshi muri bo bakora ubucuruzi buciriritse, imirimo yo gupagasa, n’abarimu mu mashuri abanza, ni abantu binjiza amafaranga macye.

"Igihe rero iki cyorezo cyateraga nabonye ko bari kugorwa cyane, nanjye ntekereza icyo nabafasha kuko tumaranye igihe kinini, bamwe ndetse imyaka 10".

Muri Kenya hari ba nyiri inzu bagiye bazikuraho imiryango cyangwa ibisenge kuko abazikodesha bananiwe kubishyura muri ibi bihe bikomeye, kandi batanabashije kwimukira ahandi.

Michael Munene avuga ko cyera nawe agikodesha yajyaga ahura n’ingorane nk’izi zo kubura ubwishyu ba nyiri inzu ntibamworohere, ubu yiyemeje kutagira nka bo.

Ati: "…Hari n’igihe bamfungiranaga mu nzu kuko nananiwe kwishyura, rero ndumva neza ibibazo barimo byo kutabasha kunyishyura".

"Narabahamagaye dukorana inama, ndababwira nti kuva ubu ndashaka ko mushyira imbaraga mu kubona ifunguro ry’imiryango yanyu n’iby’ibanze mukenera, ayo mwanyishyuraga muyaguremo ibyo mukeneye".

Bwana Munene yasoneye abakodesha inzu ze ubukode bw’ukwezi kwa gatanu, ukwa gatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani y’uyu mwaka.

BBC


Comments

23 July 2020

Imana iguhumugisha,igukubire karindwi ibyo wabasoneye kuko urintwari !!!!