Print

Zambia: Abakobwa bavukana bangije imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bamuziza kubatwara umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2020 Yasuwe: 2024

Umugore witwa Delphister Malasa w’imyaka 26, na murumuna we witwa Serah Malasa w’imyaka 20,batawe muri yombi mu minsi ishize nyuma yo gushinjwa gusanga uyu mugore mu rugo rwe bakamushinga icyuma cya Ferabeto mu myanya ye y’ibanga.

Uyu mugore wahinzwemo Ferabeto yazize ko ngo yari yarigaruriye umugabo wa madamu Delphister.

Ibi ngo byarakaje cyane cya madamu Delphister niko kwitabaza murumuna we wiga mu mwaka wa 12 batega uyu mugore kuwa 09 Kamena 2020 bamukorera ibya mfura mbi birimo no kumushinga Ferabito mu gitsina.

Aba bakobwa 2 bateye uyu mugore iwe bamwambura imyenda yose barangije bafata icyuma bari bafite bakimushinga mu myanya y’ibanga.

Umushinjacyaha Francis Mulenga yabwiye urukiko ko abatangabuhamya batabasha kuboneka mu rubanza bituma rwimurirwa kuwa 24 Nyakanga 2020.