Print

Igitekerezo cya Mani Martin yatanze ku ifoto Kate Bashabe yashyize hanze cyatumye amuboroka kuri Instagram

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2020 Yasuwe: 15673

Mu minsi ishize Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe ndetse na Mani Martin aboneraho gushyira hanze imbamutima ze amutaka.

Martin wagaragayeho gukururwa n’imiterere ya Bashabe, ntiyabashije guhisha ibyiyumviro byeubwo yabonaga iyo foto, ahubwo yahise ajya muri “comments” yandikaho amagambo ngo “Size wanu”, ashatse kugaragariza Bashabe ko yakunze imiterere ye.

Bashabe wakunze kwerekana ko atifuza kuvugwa mu rukundo n’abahanzi nyarwanda kuva bamuvugana na Meddy mu mwaka wa 2017, yahise asiba iyo foto vuba ndetse anaboroka Mani Martin kuri Instagram bisa n’aho atifuje ko abafana n’itangazamakuru bongera kumubaza ibibazo nk’ibyo bamubajije ubwo hagaragaraga amafoto ari kumwe na Meddy.

Bashabe yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa Liverpool, Sadio Mane, gusa uwo munya-Sénégal yahakanye ibyo gukundana na we.

Mani Martin wakumiriwe na Kate Bashabe bakoranye indirimbo yitwa “You and I” mu mwaka wa 2019. N’ubwo akurikirwa n’ibihumbi 459 kuri Instagram we nta muntu ku giti cye akurikira.


Comments

Samuel Gatete 24 July 2020

Ntanumwe muri twese uzatura nk’umusozi.Ngo ntanumwe akurikira😂😂😂Shame on her and go higher Man Martin


Frank 24 July 2020

Ngo nta muntu akurikira!!!!???? who is she? Yaba Yiyumva cyane bikabije!!!!! anyway pole kuri Man Martin