Print

Frank Lampard yahaye ubutumwa bukomeye Liverpool nyuma yo gushwana na Jurgen Klopp

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2020 Yasuwe: 5283

Ubwo umusifuzi Andre Marriner yasifuraga ko Matteo Kovacic akoreye ikosa Sadio Mane,umutoza Frank Lampard yarakaye cyane ndetse agenda yegera aho umutoza wungirije wa Liverpool witwa Pep Lijnders.

Frank Lampard yegereye uyu mutoza wungirije Klopp ari kwitonganya ati “Ni gute ririya ryaba ikosa?,nta kosa ryabayehariya rwose!”.

Uyu mutoza wungirije Klopp yamwumvise ahita amusubiza nabi yihuta ajya kwicara hanyuma Lampard ahita amusatira amubwira ati “Icara rero”.

Klopp nawe yahise ahagoboka abwira Lampard ati “Tuza,Tuza,reka gushwana n’unyungirije.”

Lampard yahise asubiza Klopp arakaye cyane ati “Oya,Oya kuva yashatse kunyiyenzaho ngomba kumusubiza.”

Aba bagabo bombi nabo ngo bahise batongana batukana ibitutsi bikomeye byatumye umusifuzi wa Kane Lee Mason ahagoboka ategeka bose kujya mu myanya yabo.

Lampard ngo yumvikanye avuga ati ‘Agakombe kamwe mutwaye gatumye mutangira kwishyira hejuru?.”

Nyuma y’uyu mukino yatsinzwemo ibitego 5-3,Frank Lampard yabwiye abanyamakuru ati “kuri njyewe nta kosa Mateo Kovacic yakoreye Sadio Mane gusa hari utuntu duto twgenze nabi.Ku ntebe nta kibazo na kimwe nagiranye na Klopp.Yatoje ikipe ye neza iratsinda kandi ni byiza.

Gutsinda bakanatwara igikombe ni byiza ndetse ndanabashimiye gusa ntibitume birata.”

Ikipe ya Liverpool yaraye itsinze ibitego 5-3 ibifashijwemo na Keita, Alexander-Arnold na Georginio Wijnaldum,Firmino na Oxylade Chamberlain.Chelsea yo yatsindiwe na Giroud, Tammy Abraham na Christian Pulisic.