Print

Umukinnyi wa Liverpool yishimiye igikombe cya Shampiyona atashye asanga bamwibye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2020 Yasuwe: 2145

Inzu ya Fabinho iherereye ahitwa Formby yinjiwemo n’abajura ubwo nta muntu n’umwe wari mu rugo baramwiba karahava.

Aba bajura bibye ibintu bitandukanye birimo imitako ye itandukanye ndetse bibye n’imodoka ye ya Audi RS6 bayita mu gisambu ahitwa Wigan mu Bwongereza nkuko polisi yabitangaje.

Fabinho yavumbuye ko yibwe ubwo yari amaze kwinjira mu nzu avuye kuri stade aho yari kumwe n’umugore we Rebeca Tavares.

Polisi yo mu gace ka Merseyside yagize ati ‘Abagenzacyaha ba Sefton bari gushakisha amakuru ku bujura bwakorewe muri Formby.Polisi yahamagawe mu masaha yo mu rukerera,ubwo ba nyiri inzu binjiraga mu nzu yabo bagasanga yabomowe.

Abakinnyi ba Liverpool bishimiye igikombe mu ijoro ryo kuwa Gatatu biratinda nyuma y’aho bari bakuyeho agahigo kabi kari kamaze imyaka 30.

Liverpool yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2019-2020,yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Chelsea FC ibitego 5-3.

Fabinho siwe mukinnyi wenyine wa Liverpool watewe n’abajura bakamwiba kuko muri 2019 Sadio Mane yageze mu rugo rwe avuye ku mukino wa Bayern Munich asanga bamucucuye.

Abandi bakinnyi b’iyi kipe bibwe barimo Dejan Lovren, Roberto Firmino, Pepe Reina, Daniel Agger na Jerzy Dudek.


Fabinho n’umugore we bishimiye igikombe bageze mu rugo basanga bibwe