Print

Abaturage bagiriwe inama z’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina ndetse bagakomeza no kwirinda Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2020 Yasuwe: 3782

Muri Canada abaturage bagiriwe inama z’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina ndetse bagakomeza no kwirinda covid-19.

Ni ubuyobozi bw’intaraya British Colombia ho muri Canada bwasabye abaturage guhindura uburyo bakora imibonano mpuzabitsina bagakora mu buryo bagabanya ibyago byo kuba bakwanduriramo covid-19 nkicyorezo gihangayikishije isi yose ndetse kandi cyahinduye byinshi kuminbereho isanzwe y’abaturage b’isi yose muri rusange.

ikigo gishinzwe kurwanya iyi ndwara kibinyujije kurubuga rwacyo rwa internet B.C Center for Desease Control yasabye abaturage ko umuntu akwiye kugira mugenzi we umwe rukumbi bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa se bake cyane, kuko byagabanya ibyago byo kwandura COVID-19 ayizaniwe n’uwo baryamanye.

kirashishikariza abaturage kandi ko Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina babanza gukaraba neza umubiri wose n’amazi n’isabune.ndets ekandi mbere yo gukomeza igikorwa babonye umwe arwaye ibyiza atri ukubihagarika.

cyakomeje kandi kibabwira kwambara ikintu kirinda mu isura cyangwa agapfukamunwa.kuko guhumeka cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma haboneka amatembabuzi yakwirakwiza COVID-19.

cyongeye kandi kibagira inama ko abantu bakorana imibonano mpuzabitsina bagirwa inama yo guhana intera bityo amasura ntiyegerane, bakifashisha ikintu kibatandukanya nk’urukuta rubajya hagati, rufite umwenge utuma ibitsina bihura, ibizwi nka glory holes.

Gusomana cyane kandi kuburyo abantu babiri baherekanya amatembabuzi yo mu kanwa byaba byiza byirinzwe kuko biri mubintu byanduza Covid-19 mu buryo bwihuse ndetse kandi ngo bagahora bazirikana gukoresha agakingirizo.