Print

Umurambo wa Mukiza umunyarwanda wiciwe muri Uganda washyikirijwe u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2020 Yasuwe: 1614

Uyu Munyarwanda witwa Mukiza yari asanzwe akorera akabari kitwa ’Club de Zone’ aho yiciwe na mugenzi we witwa Kazungu Edison nyuma y’ubushyamirane bagiranye.

Erasmus Sanyu wari uhagarariye Uganda muri uyu muhango nk’uko Chimpreports yabitangaje, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Mukiza wari usanganwe ubwitonzi. Gusa yemeje ko Kazungu wamwishe yatorotse, akaba agishakishwa.

U Rwanda narwo rwasabye Erasmus Sanyu gukomeza kurusangiza amakuru ajyanye na Kazungu ushakishwa.

Tariki ya 30 Nyakanga 2020 ni bwo ubuyobozi bwa Uganda bwamenyesheje u Rwanda ko Mukiza yishwe.


Comments

mbonimpa vicent 14 December 2022

Nukwihangana