Print

Sibomana Patrick na bagenzi be 6 basezerewe muri Yanga Africans

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2020 Yasuwe: 2471

Abakinnyi basezerewe muri Yanga fricans bari bagifite amasezerano barimo Ali Mtoni Mhrani Issa, Ali Ali, Sibomana Patrick,Yikpe Gislain, Eric Kabamba na Daud Rafael.

Abandi bakinnyi barindwi basezerewe nyuma yo gusoza amasezerano yabo ni Mrisho Ngasa, David Molinga, Jaffar Mouhamed, Tariq Seif, Andrew Vicent, Papy Tshishimbi na Mouhamed Banka.

Papy nyuma yo gusezererwa akaba yagiye ku rubuga rwe rwa Instgram atangaza ko atazigera yibagirwa ibyo yageranyeho na Yanga Africa.

Ati: “Reka mfate uyu mwanya nshimire abayobozi abakinnyi n’abafana na buri umwe wanshyigikiye. Gusa ikibabaje ni uko ntazaba ndi kumwe namwe umwaka utaha. Byari ibihe byiza kandi hari byinshi byiza nzahora nibukira hano. Nabifuriza ibihe byiza mu mwaka utaha wa shampiyona. Warakoze Tanzania”.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23,yanyuze mu makipe arimo Isonga Fc, APR Fc ndetse na Mukura yagiyemo avuye muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

Muri Gicurasi 2019 nibwo Sibomana Patrick yasinyiye amasezerano y’imyaka 2 iyi kipe imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona ya Tanzania [27].

Sibomana Patrick yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.


Comments

kabonero 3 August 2020

Sobomana patrick naze murwanda abanze azamure niveau ye kuko aracyari hasi no muri mvs yatmrasimburaga,ikibazo aba basore bacu bafite barikuza cyane ,babaye ba rwigere urunsubize,reba nawe muri berarus yahamaze umwaka unwe,muri mvs menya ari amezi 8,yanga naho menya ahamaze umwaka 1,nabanze afatishe no mu rda amafarang arahari