Print

Esperancia uzwi ku izina ’Abakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe’ ari gusaba Dj Pius na Bruce Melodie guhesha agaciro ijwi rye

Yanditwe na: Martin Munezero 4 August 2020 Yasuwe: 10973

Ubwo uyu mukecuru yabazwaga iby’imyitwarire y’abana b’abangavu yasubije ko bagomba gukora ibyabo ati ’igihe bafite ubushyuhe se wababwira bakakumva?’,mu ijwi rye ryumvikanye avugako abakobwa bafite ubushyuhe n’abasore bafite ubushyuhe ari naryo umuhanzi Dj Pius afatanije na Bruce Melody bashingiyeho bakora indirimbo ubushyuhe yaje no kumvikanamo ijwi ry’uyu mukecuru.

Iyi ndirimbo imaze kujya hanze aba bahanzi bagiye bumvikana cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bavuga ko bagiye kureba uyu mukecuru bakamusaba uburenganzira bwo gukoresha ijwi rye mu ndirimbo yabo,ndetse ko hari n’amafaranga bamuhaye,ariko uyu mukecuru we avuga ko yababajwe ndetse aterwa n’agahinda n’abahanzi bakoresheje ijwi rye batamubwiye.

Ubwo Umukobwa we babana munzu ya bonyine yaganiraga n’itangazamakuru yavuzeko we na nyina babayeho mu buzima butaboroheye uretse ngo ingoboka ya FARGE ipfa kubafasha gucuma iminsi,uyu mukecuru bavuga ko arya utuntu tworoshye ngo gusa natwo dusaba ifaranga Kandi ntaryo.

Agaruka ku by’uko haba haruwaje kumusaba uburenganzira bwo gukoresha ijwi rye mu ndirimbo Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melody, umukecuru Nyirangondo yavuzeko ntawe yigeze abona.

Uretse abaturanyi ngo baza bamuvugiraho ko yageze no kuri Radio, Umukobwa we babana nawe yabajijwe niba nta bantu bigeze baza kureba mukecuru ngo babe bamusaba n’uburenganzira,nawe yunze mu rya nyina ko ntabo yigeze abona.

Uyu mukobwa abajijwe icyifuzo cye yasabye ko baza bakaganira na Nyina bagahesha agaciro amagambo ya mukecuru n’ijwi bakoresheje mu nyungu zabo bwite batabiherewe uburenganzira na nyirubwite, gusa uyu mwana we yavuzeko nihatagira igikorwa hazitabazwa ubuyobozi.

Asoza uyu mukecuru yasabye ko yafashwa akajya abasha kubona ikimutunga asaba abakoresheje amagambo ye kumusindagiza.


Comments

nkurunziza cloudien 14 January 2022

Ubu uyumucyecuru abayehonabi


Sagihobe 5 August 2020

Uyu mukecuru bamulihe rwose ubu bujura bucike umuntu ajye akoresha ibye apana kwiba ibyabandi. Nibanga azabajyane mubucamanza.