Print

Umukozi wo muri hoteli yatwikishije shebuja amazi ashyushye

Yanditwe na: Martin Munezero 7 August 2020 Yasuwe: 4844

Uyu mudamu yavuze ko shebuja yamuhatiye kuryamana na we, avuga ko uyu mugabo yagiye amwemeza kuryamana na we aho yerekanye ubutumwa yagiye amwoherereza.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko afite umukunzi kandi ko adashobora kumuhemukira n’uwo musaza w’imyaka 48 nyiri hoteli. Yamutwitswe nyuma yo kugerageza gushaka kumusambanya.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu mugabo nyiri hoteli yagerageje inshuro nyinshi ko baryamana, yaramuburiye ariko umugabo ntiyabyumva ahubwo agakomeza kumuhatira.

Uyu mukobwa yavuze ko ibyo byabaye mu mugoroba umwe ubwo bafunga hoteli, aho umugabo yarekuye abandi bakozi hakiri kare bihagije asigarana nuwo mukobwa bonyine.

Yavuze ko atari azi icyo uyu mugabo yateganyaga gukora, ariko yamumenyesheje ko afite umukunzi ariko yanga kubyumva.

Uyu mukobwa yavuze ko yari amaze igihe gito akora muri iyo hoteli, aho yari amazeyo ibyumweru bitatu gusa.

Byakunzwe kuvugwa ko uyu mugabo ahatira abakozi bashya kuryamana na we.

Abantu bamaganye ingeso mbi z’uyu mugabo. Uyu mugabo watwitswe mu mugongo no mu gituza yahise ajyanwa mu bitaro.


Comments

7 August 2020

Ibyo yakorewe yarabikwiye pe


HARINDINTWARI THEOGENE 7 August 2020

iyi nkuru yanyu ntabwo isesenguye,umuntu wayikoze ntabwo azi gukora inkuru
.byabereye he,?nzego z,umutekano zabimenye?


claire 7 August 2020

Nibatihana bazashya bwakabiri kuko mbona batangiye kubatwikira kwisi