Print

Congo:Urugo rwa Moise Katumbi rwarashweho amasasu

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2020 Yasuwe: 2581

Ku wa 06 Kanama 2020 nibwo Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka ‘Ensemble’ rivuga ko “Inzego za Polisi zageze murugo rwa Moise Katumbi zibona isasu ryapfumuye igisenge cy’imbere cy’inzu (Plafond) rikagwa mu cyumba Moise Katumbi araramo.

Iyi nkuru dukesha urubuga Actualite.cd rwo muri RDC, Iravuga ko uyu munyapolitiki, akaba n’umuyobozi w’ ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe ndetse n’umuryango we batari bari mu rugo ubwo urugo rwabo rwaterwaga, kuko bari bagiye mu giturage cy’iwabo cya Kashobwe.

Abacurabwenge b’ishyaka “Ensemble” bashyize umukono kuri iri tangazo baboneyeho guhamagarira inzego z’umutekano kurinda perezida wabo n’imitungo ye.

Umujyi wa Lubumbashi ukaba ukunzwe no kurangwa n’ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano nk’ubujura bwitwaje intwaro bukorwa mu ngo z’abaturage.

Moise Katumbi, umuherwe, umunyemari n’umunyapolitiki, yahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga kuva mu 2007 kugeza muri Nzeri 2015, ari nabwo yasezeye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila yari abereye umuyoboke, mbere yo kugira igitekerezo kitamuhiriye cyo gushaka nawe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Hari igihe ikinyamakuru The Economist kigeze gutangaza ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi w’imyaka 55, ashobora kuba ari we wari umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu inyuma ya Perezida Kabila, mu gihe ikinyamakuru Jeune Afrique cyamugize “Umunyafurika w’umwaka wa 2015”