Print

Munyakazi Sadate yatesheje agaciro ibaruwa yandikiwe n’abanyamuryango ba Rayon Sports bashaka kumweguza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2020 Yasuwe: 6830

Aba banyamuryango bayihaye umuhesha w’inkiko w’Umwuga witwa Gilbert ayigeza kuri Munyakazi Sadate uyu nawe arayakira ariko ahita ayitesha agaciro mu kuyakira.

Sadate nyuma yo kubona ibaruwa yagize ati: "Nakiriye inyandiko ku mugereka hariho abasinye ariko ntahariho igihe basinyiye nicyo basinyiye."

Yakomeje ati Ku rundi rupapuro ruriho title "abanyamuryango" ariko ntihagaragara ni abanyamuryango biki?"

Nkuko iyi baruwa yageze hanze ibigaragaza,abayisinyeho n’abanyamuryango 27 bangana na 1/3 gisabwa kugira ngo basabe perezida gutumiza inama y’inteko rusange.

Abanyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Sadate kuri uyu wa 8 Kanama, bamusaba gutumiza inama y’Inteko Rusange kugira ngo ibibazo byagarutsweho mu itangazamakuru bishakirwe umuti ndetse bamubwira ko natabikora hazakurikizwa amategeko abigenga

Bagize bati “Nyuma yo kubona ko nta kigeze gikorwa mu gukemura ibyo bibazo ahubwo hakagaragara ibibazo biri mu muryango wa Rayon Sports birimo gutakaza abakinnyi bari bafitiye akamaro ikipe, gucamo ibice abanyamuryango no guheza zimwe muri za Fan Club,tubandikiye tubasaba gutumiza inama y’Inteko Rusange idasanzwe mu gihe kitarenze iminsi itanu kuva mubonye iyi baruwa kugira ngo hasuzumwe ibibazo biri mu muryago wa Rayon Sports, binafatirwe umwanzuro.

Muri iyi nama izaba igamije “Kurebera hamwe ibibazo biri mu muryango wa Rayon Sports n’uburyo bwo kubikemura”, abanyamuryango basabye ko hatumirwamo abashinze umuryango ari nabo basinye ku mategeko shingiro yawo, abawinjiyemo bikurikije amategeko n’abanyamuryango b’icyubahiro.

Mu gusoza iyi baruwa,aba banyamuryango bashyizemo ibango rivuga ko iyi minsi 5 itangira kubarwa uhereye igihe aboneye iyi baruwa n’ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu kandi natabikora hazitabazwa andi mategeko.

Mu basinye kuri iyi baruwa harimo abayoboye Rayon Sports hafi ya bose n’abandi bakunzi bayo bavuga rikijyana.




Comments

C 9 August 2020

Hari umuntu wibagiwe gusinya kuri iriya baruwa. Kuri numero 5 nta signature iriho.


9 August 2020

Arikosadati ikipeyarayiganyetubimenye


ri 8 August 2020

Ariko mubyukuri Sadate ni muntu ki ngirango Wenda abantu badufashe gusobanukirwa tutaba turi kugendera mu kigare kuko mbona hari icyo yishingikirije