Print

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu nyamukuru yatumye Muhadjiri yigira muri AS Kigali

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2020 Yasuwe: 4789

Ubwo yavuganaga na Radio One abazwa uko bakiriye ibaruwa y’abanyamuryango basabye Sadate gutumiza inama rusange, Nkurunziza Jean Paul yaboneyeho kuvuga ko byose babitewe n’uburakari bw’uko Hakizimana Muhadjiri yabacitse akajya ahandi. Yagize ati:

Ibyo iyo baruwa ntago nayisubizaho gusa mu minsi mike igisubizo kiraboneka gusa amategeko agomba gukurikizwa.

Yongeyeho ko ibyo byose biriguterwa n’uburakari bw’abafana bashishikarijwe gutanga amafaranga yo kugura Muhadjiri ariko bikarangira intego itagezweho ariko ahanini byatewe n’abamwe bemeye gutanga amafaranga nyuma ntibayatanga bituma yigendera.

Nkurunziza Jean Paul yakomeje avuga ko abo bantu bake banze gutanga ayo mafaranga aribo barikuzana umwuka mubi muri Rayon Sports kandi aribo babiteye.

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri yabaye imbaritso y’uburakari bw’abakunzi ba Rayon Sports bari barijejwe ko uyu mukinnyi yarangije gusinya ndetse ategereje kwerekanwa ku mugaragaro ari nako hamurikwa imyenda iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha,ariko bakazagutungurwa no kubona uyu mukinnyi asinyiye As Kigali.