Print

Atletico Madrid yatangaje amazina y’abakinnyi bayo 2 banduye Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2020 Yasuwe: 1227

Ikipe ya Diego Simeone ifite inyota yo kwegukana UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo,igomba kwerekeza i Lisbon ahazakomereza iyi mikino izakinwa nk’igikombe cy’isi kigeze mu gukuranwamo.

Umunya Croatia Vrsaljko w’imyaka 28 n’umunya Argentine Correa w’imyaka 25 basanganwe Coronavirus kuwa Gatandatu.

Urwego rw’ubuzima muri Atletico Madrid rwavuze ko abakinnyi bandi basanzwe ari bazima uretse aba bombi ndetse bahisemo kubatangaza amazina kugira ngo bace ibihuha.

Atletico Madrid yagombaga kujya I Lisbon uyu munsi yasubitse uru rugendo kubera iki kibazo ikaba izagenda kuri uyu wa Kabiri.Yasubukuye imyitozo aba bakinnyi bombi badahari

Aba bakinnyi bashobora kuzabura mu mikino yose Atletico Madrid izakina muri iri rushanwa kubera iki cyorezo cya Coronavirus.

Aba bakinnyi ngo bameze neza kuko nta bimenyetso by’iki cyorezo bagaragaza ndetse ngo bahisemo gushyirwa mu kato mu ngo zabo.

Ibi bipimo byafashwe abakinnyi b’ikipe ya mbere ya Atletico Madrid ndetse n’abakozi bayo bagombaga kwerekeza I Lisbon ndetse ubu hatangiye gusuzumwa abantu bose bahuye n’aba bakinnyi banduye.

Abashinzwe ubuzima muri UEFA bavuze ko igihe ikipe ifite abakinnyi 13 bo mu ikipe ya mbere nta kabuza umukino ushobora kuba ariko abasigaye bagashyirwa mu kato gusa na Guverinoma ya Portugal igomba kugira umwanzuro ifata.


Correa na Vrsaljko nibo banduye Coronavirus