Print

Harmonize yasebeje uwahoze ari umukunzi we ahishura n’uburyo yari yaremereye Diamond kumubyarira umwana w’umuhungu

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2020 Yasuwe: 3363

Harmonize yabitangarije mu gitaramo cyabereye i Dodoma, avuga ko Wolper yakundaga gucana inyuma cyane bidasanzwe, yarebaga shebuja (Diamond) icyo gihe, ku buryo yamusezeranyije kumubyarira umuhungu.

Uku kwerekana imyitwarire ya Jacqueline Wolper kuje nyuma y’iminsi micye Wolper avuze ko uyu muhanzi yamutaye nyuma yo kubona umuterankunga (Sarah-umugore wa Harmonize), ikintu cyatumye Konde Boy asubira inyuma kugirango yerekane uruhande rw’ukuri.

Ntabwo ari byiza kuvuga Abagore ariko birambabaza kuko nahisemo guceceka ariko uko akora ibiganiro byinshi, ati nabonye umuterankunga ndamusiga. Birambabaza rwose… byaduteye kugenda mfite kwizera nubwo atabizi.

Byari mu kwezi kwa mbere, twagize ibirori mu rugo rw’uwahoze ari Boss wanjye Diamond Platnumz. Twagize ibirori byiza, ariko we nta soni, yashakaga kuryamana Diamond.

Mvuze mbikuye ku mutima, nta hantu na hamwe nigeze mbivuga, uyu munsi ndabivuga kugira ngo abimenye n’utabizi abimenye. Yakundaga kubwira Diamond ko azamubyarira umuhungu, icyo gihe Diamond yari afite umwana umwe gusa Tiffah wavutse mu minsi yashize imana imukomeze. Yamubwiye ko azamubyarira umuhungu, amubwira ko status ye atari iyo kugendana na Harmonize, ko ari kumwe na Harmonize gusa kugirango ashobore kumwegera (Diamond), ko amukunda cyane.

Maze kugenda, Diamond yarampamagaye ambwira kujya mu rugo nkabyuka kare mu gitondo. Diamond wari unaniwe kubera kunywa inzoga, yananiwe kumbwira ko umugore wanjye amushakaho urukundo

Harmonize yongeyeho ko uwahoze ari umukunzi we yari umushukanyi udasanzwe, kandi ko inshuro nyinshi yamufatanye ubutumwa bw’abandi bagabo.

Yakomeje atangaza ko hari igihe yamuhaye imodoka nshya ku isabukuru ye y’amavuko na miliyoni 30 z’amashilingi ya Tanzania yo gushyira mu bucuruzi bwe, ariko yari akimuca inyuma.

Wolper numukinnyi w’ama filime na n’umushabitsi mu by’imyambarire, yatandukanye na Harmonize muri 2017.