Print

Pep Guardiola yatangaje ibyo yabwiye Zinedine Zidane nyuma yo kumusezerera muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2020 Yasuwe: 2854

Guardiola wakoze amateka muri FC Barcelona na Zinedine Zidane bagaragaye bari kuganira nyuma y’umukino wa Champions League wabahuje mu cyumweru gishize,aho uyu mutoza watsinze ibitego 2-1 yavuze ko yakundaga Zidane akiri umukinnyi ndetse ko amwifuriza amahirwe.

Guardiola yagize ati “Namushimiraga ko yatwaye LA LIGA.Narabivuze ko gutwara shampiyona ari ikintu gikomeye ndetse ari nacyo gikombe kigora kuko umara umwaka ucyirukaho.

Twaganiriye ku miryango yacu ndetse mwifuriza amahirwe.Yari icyitegererezo cyanjye ubwo nari umukinnyi.Nahanganaga nawe agikinira Ubufaransa kandi yampaga akazi gakomeye.

N’umwe mu banyabigwi kandi nk’umuntu n’urugero rwiza.Nkunda uburyo ahesha agaciro umwuga wacu.”

Aba batoza bombi bafite amateka akomeye mu mupira w’amaguru kuko bombi ubateranyije bamaze gutwara UEFA Champions League 5.

Guardiola yabaye umutoza wa mbere mu mateka usezereye Zidane nk’umutoza muri Champions League cyane ko mu myaka mike amaze atoza Real Madrid yatwaye ibi bikombe 3,asezera muri iyi kipe ntiyitwara neza arongera ayigarukamo ayihesha La Liga.

Manchester City izahura na Lyon kuwa Gatandatu muri ¼ cya UEFA Champions League mu mukino uzabera I Lisbon.

Iyi kipe ifite inyota yo gutwara iki gikombe itarakoraho gusa kure yageze ni muri ½ ubwo yasezererwaga na Real Madrid mu myaka ishize.