Print

Rwamagana:Impanuka y’imodoka ya Bralirwa yahitanye ubuzima bw’abantu

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2020 Yasuwe: 6199

Ababonye iyo mpanuka iba babwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020. Umwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye yagize ati:

Imodoka shoferi yamuzimanye, ita icyerekezo ihita imanuka munsi y’umuhanda.

Avuga ko bamwe mu baturage bari hafi aho bihutiye gutabara abari muri iyo modoka babakuramo, ariko hakaba n’abihutiye gusahura inzoga, icyakora Polisi ikaba yihutiye kuhagera, abatwaraga inzoga irababuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko nta muntu wapfuye usibye abo babiri bakomeretse byoroheje, inzoga yari yikoreye na zo zikaba zangiritse, Ati:

Polisi yihutiye gutabara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga, igikurikiraho ni uko ba nyiri imodoka baza kuyegura.

CIP Hamdun Twizeyimana yaboneyeho no kubwira abakoresha umuhanda ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakagendera ku muvuduko wagenwe kandi bakirinda ibibarangaza mu muhanda.