Print

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yemeje ko muri Malawi ba Musenyeri bateye inda ababikira 30

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2020 Yasuwe: 6008

Ni inkuru yasakaye iturutse ku gitangazamakuru Malawi Mail gisohora impapuro cyo muri iki gihugu, gusa inkuru ntiyeruye ngo ivuge amazina y’aba bihaye Imana bakoze ariya marorerwa.

Raporo zagaragajwe n’ibitangazamakuru nka The New York Times muri Gashyantare 2019, zerekanye uburyo ababikira bakubitikira mu murimo wo kwiha Imana, aho abapadiri babahohotera, bakabatera inda, bamwe bakabura kwihangana, bakazikuramo.

NYT yagaragaje ko umugabane wa Afurika uteye impungenge, bitewe n’uko imibare y’ababikira bahohoterwa n’abapadiri iri kwiyongera. Iki gitangazamakuru cyifashishije inyandiko y’umubikira witwa Maura O’Donohue wahishuye akababaro k’aba babikira 30 batewe inda, bageze nyuma bakazamura ikibazo cyabo.

Ibiro bya Papa Francis byavuze ko abihaye Imana bazakomeza guhugurwa mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo. Gusa ngo iri hohoterwa rikorwa ntiryakabaye rituma hirengagizwa umurimo ukomeye abarimo ba padiri bakora umunsi ku wundi.

Raporo yo mwaka ushize igaragaza ihohoterwa rikorerwa muri kiliziya gatolika, ivuga ko byibuze ibihugu 23 birimo u Butaliyani, Argentine, Brazil, u Bufaransa n’ibindi byagaragayemo iki kibazo. Abapadiri ntibahohotera ababikira gusa kuko imibare igaragaza ko muri rusange ku Isi hari abana 50,000 babyaye ku bantu batandukanye biganjemo abakirisitu.