Print

Abanyarwandakazi 5 b’Ibyamamare abenshi baziko ari Abakobwa nyamara barabyaye[AMAFOTO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 13 August 2020 Yasuwe: 16380

Uyu munsi UMURYANGO wabegeranije bamwe mu byamamare byabanyarwandakazi bazwi cyane yaba kumbuga nkoranyambaga, abakina film, nabandi.
abenshi baziko ari abakobwa nyamara baribarutse ndetse bamwe bafite n’Abana bakuru.

1. AGASARO SANDRINE (SACHA KATE)

Agasaro Sandrine ni umunyarwandakazi wamamaye kwizina rya Sacha Kate, akaba yaranamenyekanye cyane kubera kujya mumashusho y’Indirimbo zitandukanye nka Saa moya ya Bruce Melody, akaba kandi yaranamenyekanye nkumwe mubafite iduka ry’Imyenda yambika ibyamamare bitandukanye.

Sacha Kate wamamaye kumbuga nkoranyambaga

2. MUKAYIZERA DJALIA (KECAPU)

Kecapu izina rye ryatangiye gutumbagira cyane mu 2019 muri film ica kurubuga rwa YouTube yitwa Bamenya, akaba ari umwe mubakinnyi ba mwamba muriyi film ndetse akaba yaraje gutoranywa mumarushanwa yabakinnyi ba cinema bakunzwe cyane kurusha abandi mumwaka wa 2019-2020 mu irushanwa rya Rwanda International Movie Awarad.

Kecapu ukunzwe cyane nawe abenshi muri iyiminsi

3.ISIMBI ALLIANCE (ALLIAH COOL)

Alliance yamamaye cyane muri film yakunzwe nabatari bake hano mu Rwanda yitwa RWASA akaba kandi yarakunze kugaragara mumashusho y’indirimbo zitandukanye nka Agatoki kukandi ya Shizzo bianavugwa ko bakundana.

Alliance wamamaye muri film RWASA

4.NADEGE UWAMWEZI (NANA CITY MAID)

Nana ni umwe mubakinnyi-kazi beza ba cinema u Rwanda rufite, akaba ari umwe mubakinnyi bamaze kuba kimenyabose kubera gukina ama film menshi atandukanye kandi agakundwa. twavuga nka Catheline, City maid, nizindi zitandukanye. Nana si uwavuba muri Showbizz dore ko yabanje kuririmba mu itsinda ryiyitaga THE QUEENS mu myaka ya za 2011.

Nana ukina muri city maid

5. BIJOUX (BAMENYA SERIES)

Bijoux ni Umwe mubakinnyi-kazi ba cinema baharawe nabatari bake hano mu rwanda, nawe akaba yarakinnye ama film menshi atandukanye, ndetse akaba yaramamaye nka Milk, Bijoux muri Bamenya itambuka kuri YouTube nizindi nyinshi. nawe akaba ari kuri uru rutonde.

Bijoux wo muri Bamenya

Hari nabandi benshi tutagarutseho kuko twabavuzeho munkuru zacu zatambutse, nka Nikuze ukina muri City Maid, Young Grace, nabandi benshi.

VIDEO: ABAKOBWA 5 BEZA CYANE UTARUZI KO BABYAYE


Comments

15 August 2020

Kubyara se n’Ikibazo??


rudahusha 14 August 2020

Abakobwa babyara ni icyorezo ku isi yose.Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene,ubujiji cyangwa kwishimisha.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye byemewe n’amategeko (bastards),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.