Print

Burundi: Grenade yatewe mu bana barebaga Televiziyo yica batatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2020 Yasuwe: 1153

Mu gace kitwa Gahahe muri komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura igisasu cya grenade cyishe abana batatu gikomeretse abandi 8 nk’uko byemejwe n’abategetsi.

Aho ibi byabereyemo ni agace gashyashya kari guturwa kari mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana barimo bareba televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y’itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho na babiri kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.

Nta ruhande rwigenga ruragira icyo rutangaza kuri uya makuru.

Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abavuga ko ari grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.

Mu kwezi kwa gatanu, mu Kamenge - agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura - naho hatewe grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.

Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w’umunyecongo wigaga muri kaminuza i Bujumbura.

Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.

BBC


Comments

Kamenge 13 August 2020

Batangiye kudutobera badutesha umutwe gusa ibi turi tayari. Bari bamaze igihe bitonze ariko igitumye biba turakizi.