Print

Reba amakosa ukora mu rukundo akazagira ingaruka ku buzima bwawe

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2020 Yasuwe: 3036

2. Gukoresha amafaranga menshi : Akenshi usanga hari abahungu bakunze gukora amakosa ndetse bakumvako uko umukobwa azabona ko ufite ibintu byinshi ariho azahera agukunda kandi kurundi ruhande ntibibuke ko hari ubwo ibyo byiza wamenyereje uwo mukobwa bishobora gushira ndetse ugasanga na rwa rukundo waguraga urarubuze uwo mwaruguraga akajya kurugurisha ahandi hari amafaranga.

3. Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana : aha ho ni kumpande zombie. Kuba ukunda umuntu ntibivuze ko agomba kuza mbere y’akazi mwahuriyemo cyangwa kagutunga ubuzima bwawe bwa buri munsi kimwe n’uko umukunzi wawe ataruta za nshuti mwamenyanye kandi nazo zikuba hafi ubuzima bwawe bwose. Rero wikumva ko uzajya umuhamagara buri segonda ngaho message za buri kanya mbese hahandi usanga nawe nta gahenge ujya umuha ngo yiyiteho cyangwa avugane n’izindi nshuti ze. Ibi ni ibintu bishobora kuzatuma abona ko ari ukumuhozaho ijisho boitume akwinuba aho kugirango urukundo ruwiyongere ahubwo ruragabanuka. Sibyiza rero ko wajya ufata umukunzi wawe ngo umubuze amahoro cyangwa we ayakubuze wenda wamwandikiye akanga nko kugusubiza.

4. Kumwambarira ubusa cyane : Akenshi usanga hari abakobwa bishuka ngo wenda umuhungu nujya ukomeza kumwambarira ubusa nibwo azagukunda cyane. Ni byiza pe nange simbihakanya kuko ni kimwe mu bigaragaza ko ukunda umuntu kandi umwiyumvamo ndetse ukumva ko ubuzima bwanyu bwahuye ndetse bwabaye bumwe. Ariko kurundi ruhande usanga nk’abahungu bakunze guhita bakeka byinshi cyane iyo umukobwa akunda kubambarira ubusa bamwe bahita bakeka ko uko ubigenza kuri bo ariko no kubandi bigenda.

5. Kubigira intambara : burya sibyiza ngo niba ukunze umuntu umwereke ko ariwe ubuzima bwawe bushingiyeho kuko nawe agera aho akabona ko uteri umuntu uhamye ndetse akanagira ubwoba bw’ahazaza igihe muzaba muri kumwe cyane ko aba akeka ko uzajya udatuma yisanzura uko abyifuza. Rero ibi bishobora gutuma nawe akugerageza cyangwa akajya gushaka undi muntu utazajya umugora kabone n’ubwo aba abona ko umukunda cyane ariko sibyiza kurengera.