Print

Gerrard Pique yasabye impinduka kuva hasi kugera hejuru muri FC Barcelona yanyagiwe na Bayern Munich

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2020 Yasuwe: 1495

Ibi yabitangaje ari kurira nyuma y’igisebo bakuye ku mukino wo kuri uyu mugoroba ubwo Bayern Munich yari yariye karungu yabanyagiraga ibitego 8-2.

Pique yagize ati “N’umukino mubi cyane twagize wadusigiye igikomere.Twagonze urutare.Twasebejwe cyane,ntabwo wahatana uri ku rwego rwo hasi nk’urwo twariho.Ibi biragoye kubyakira.

"Ntabwo ari ubwa mbere, ubwa kabiri, cyangwa ubwa gatatu. Ntabwo turi mu nzira nziza."

Abatoza n’abakinyi baragenda hakaza abandi, ariko mvugishije ukuri haciye igihe kirekire tudafite ingufu zishobora guhangana n’andi makipe akomeye ku mugabane w’Ubulayi.

Nibaza ko twese hamwe tugomba kwicara tukaganira hagati yacu icyakorwa ku neza y’ikipe. Ibyatubayeho ntibishobora kwihanganirwa.

"Biragoye cyane kubyemera ariko nibaza ko bizadufasha kwiyumvisha icyakorwa, ku neza yacu twese.

Ikipe yacu ikeneye impinduka. Sindi kuvuga umutoza cyangwa abakinnyi gusa, ariko ikipe yose muri rusange ikwiriye guhinduka.

Dukeneye amaraso mashya kugira ngo ibintu bihinduke, kandi bibaye ngombwa, naba uwa mbere kuva mu ikipe".

Hateganyijwe amatora ya perezida wa Barça mu 2021 ugomba gusimbura Josep Maria Bartomeu.

Umutoza wa Barcelona Quique Setien yageze muri ¼ muri Champions League ibintu bitameze neza na gato kuri we, nyuma y’amezi arindwi yose yari amaze kuva mu kwa mbere asimbuye Ernesto Valverde.

Abajijwe ibyerekeye ahazaza h’ikipe n’ibyari bimaze gutangaza na Pique, Quique Setien yasubije ati: "Sinshobora kuvuga igikenewe mu ikipe, urabizi ko maze amezi make cyane.

Niba Gerard avuga ko hakenewe impinduka zikomeye, ayo ni amagambo akomeye cyane. Harageze ko tureba ibintu tugafata ingamba zikomeye kugira ngo twubake ahazaza".

Abajijwe niba ikibazo cye gikeneye kwigwaho nk’umutoza wa Barca, yagize ati: "Nibaza ko ubu hakiri kare cyane kuvuga niba nzaguma mu ikipe cyangwa nzagenda. Ikiriho ni uko ibyabaye atari njyewe wabiteye.

Ni ngombwa ko twese hamwe turebera hamwe igikwiriye gukorwa, tukanigira hamwe ibintu byose byatumye dutsindwa kuri uru rwego.”