Print

Ifoto ya Lionel Messi yigunze mu rwambariro yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2020 Yasuwe: 10255

Messi uzwiho ishyaka ridasanzwe no gukunda gutsinda bidasanzwe,yagaragaye yicaye wenyine yubitse umutwe nk’umuntu wese wandagajwe.

Bayern Munich ifite abakinnyi bakomeye cyane mu busatirizi,yandagaje ku buryo bubabaje Messi na bagenzi be mu ijoro ryakeye ubwo yabifashwagamo na Thomas Muller na Philippe Coutinho batsinze 2 bombi,Gnabry,Perisic,Lewandowski na Joshua Kimmich.

Kugeze kuri uyu munota ntibizwi neza niba Messi azaguma mu ikipe ya FC Barcelona kuko amakipe arimo Inter Milan ari kumwifuza cyane ndetse akanamuha ibya mirenge.

Mu minsi ishize uyu kapiteni yasabye impinduka mu ikipe nyuma yo gutakaza igikombe cya LA LIGA ariko byarangiye batsinzwe mu buryo bugayitse cyane.

Amakuru avuga ko umutoza wa FC Barcelona Quique Setien yirukanwe nyuma y’amezi asaga 7 asimbuye Ernesto Valverde.

Amakuru aravuga ko abandi bantu barimo Eric Abidal waherukaga gushwana na Lionel Messi ashobora kwirukanwa cyo kimwe n’abandi bakinnyi benshi batagitanga umusaruro.

Bamwe mu bakwirakwije iyi foto bayanditseho bato “Marc-André ter Stegen yagizwe umuyobozi w’umutekano kugira ngo abuze Lionel Messi kuva muri FC Barcelona.”


Lionel Messi yagaragaye yigunze mu rwambariro


Comments

Felix 15 August 2020

Uwo mutWeretse ntabwo ari mesi


Felix 15 August 2020

Muri abatubuzi murabona iyo foto ari Messi koko?!!!