Print

APR FC yazanye umutoza wungirije watoje mu makipe y’ibigugu ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2020 Yasuwe: 2530

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,Uyu mugabo ukomoka muri Argentina azatanganzwa ku mugaragaro kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Uyu mutoza yatoje muri Bocca Junior muri 2017 aho yari umutoza wongera imbaraga (Fitness Coach) ndetse yananyuze mu ikipe ya Anderlecht.

Uyu mugabo w’imyaka 48 aje gusimbura uwitwa Dr Nabil Bekroui nawe wongereraga imbaraga abakinnyi.

Uyu mutoza yageze mu Rwanda muri iki cyumweru ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 2 nkuko biteganyijwe gusa umuvugizi wa APR FC,Kazungu Claver yavuze ko nta gihindutse azerekwa abanyamakuru kuwa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020.

Kuwa 18 Nyakanga 2020, nibwo uwari umutoza wungirije wa APR FC umunya-Maroc Nabyl Bekraoui yuriye rutemikirere aherekejwe n’ubuyobozi bwa APRFC yerekeza iwabo muri Maroc nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye n’ikipe ya APR FC.

Tariki 02 Nyakanga 2019, nibwo abatoza bashya batatu bayobowe n’umukuru Mohammed Adil Erradi, uwari umwungiriza we Nabyl Bekraoui ndetse n’uw’abanyezamu Mugabo Alex, beretswe itangazamakuru ku mugaragaro nk’abatoza bashya b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaramugeneye impano ndetse bunaboneraho kumushimira cyane ubwitange n’umurava yagaragaje mu gihe cyose yari umutoza wungirije w’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse bukaba buboneyeho no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu mwuga we w’ubutoza.