Print

BREAKING NEWS:Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta ku Isabukuru ye y’Amavuko[AMAFOTO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 15 August 2020 Yasuwe: 16064


Josiane yambitswe impeta!
Nyampinga Josiane, Ku munsi we w’amavuko yaje gutungurwa n’Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

N’umuhango witabiriwe na bamwe mu nshuti ze nka Miss Yasipi Casmir bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’abandi batandukanye.

Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari hari n’abantu baringaniye mu cyumba gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho, ndetse mu mashusho humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru bamusaba kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Muri uyu muhango ugaragara mu mashusho nk’uwamaze umwanya muto, Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegera umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.

Uku kwambikwa impeta, kwaciye amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga, n’ubwo bitazwi neza igihe bazarushingira.

Mu bihe bitandukanye, Miss Josiane yakunze guhakana ko adafite umukunzi, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Miss Josiane wari ku ishuri muri INES-Ruhengeri, yongera kuvuga ko ikimushishikaje ari ugukomeza amashuri ye ndetse ko ibyo gukundana bitari muri gahunda.




Comments

Kamali 15 August 2020

Yegokooooooooo,
Uyu muco ugaragaza kutigirira ikizere uracyabaho ra????
Hapfukamirwa Imana yonyine kdi hakaganduka abagore Musore wanjye,!!!!
Umugabo arakunda ntaganduka ,utaziyambura ijambo Imana yaguhaye mu muryango bigasoza ubaye inganzwa ,,kkkkkkkkkkk


Umwiza sandrine 15 August 2020

Congz josiane kbs tukurinya